Uyu mushinga ufitiye akamaro abaturage bo mu karere ukoreramo ubaha akazi gatandukanye. Iyi foto igaragaza bamwe mu bakozi umushinga wacu wifashisha m' uguhinga bimwe mu bihingwa bikenerwa n'amatungo.
Ibitekerezo (1)
Ikiraro kingurube urebeye imbere. Kigizwe n'ibyumba 32 ingurube zibamo. Kigizwe na none n'ibindi byumba bitatu binini ingurube zoteramo izuba, ikindi cyumba kini kibikwamo ibyo kurya n'ikindi cyumba gitegurirwamo ibyo kurya byazo.
Iki ni kimwe mubyumba binini ingurube zoteramo izuba kandi zikahanywera n'amazi. By'umwihariko iki cyumba ni aho ingurube zibyarira.
Iyo foto irerekana pariseri y'urwuri rw'ingurube ifite ingano igera kuri hegitari eshatu n'igice (3.5Ha), itunganijwe kuburyo buciriritse.